jueves, 15 de julio de 2010
Ruanda-Himno
Rwanda rwacu Rwanda Gihugu cyambyaye Ndakuratana ishyaka n'ubutwari Iyo nibutse ibigwi wagize kugeza ubu Nshimira Abarwanashyaka Bazanye Repubulika idahinyuka Bavandimwe, b'uru Rwanda rwacu twese Nimuhaguruke Turubumbatire mu mahoro, mu kuli Mu bwigenge no mu bwumvikane Impundu nizivuge mu Rwanda hose Repuburika yakuye ubuhake Ubukolonize bwagiye nk'ifuni iheze Shinga umuzi Demokarasi Waduhaye kwitorera Abategetsi Banyarwanda: abakuru namwe abato Mwizihiye u Rwanda Turubumbatire mu mahoro, mu kuli Mu bwigenge no mu bwumvikane Bavuka Rwanda mwese muvuze impundu Demokarasi yarwo iraganje Twayiharaniye rwose twese uko tungana Gatutsi, Gatwa na Gahutu Namwe Banyarwana bandi mwabyiyemeje Indepandansi twatsindiye twese hamwe Tuyishyigikire Tuyibumbatire mu mahoro, mu kuli Mu bwigenge no mu bwumnvikane Ni mucyo dusingize Ibendera ryacu Arakabaho na Perezida wacu Barakabaho abaturage b'iki Gihugu Intego yacu Banyarwanda Twishyire kandi twizane mu Rwanda rwacu Twese hamwe, twunge ubumwe nta mususu Dutere imbere ko Turubumbatire mu mahoro, mu kuli Mu bwigenge no mu bwumvikane.
Suscribirse a:
Enviar comentarios (Atom)
No hay comentarios:
Publicar un comentario